Shanita yasobanuye uko yishe umugabo we amuziza kujya mu ndaya||Yafatanyije na basaza be

by: ISIMBI TV     Published on: 21 August 2019

Views: 158,307

403    188   

Fast Download

Description :

Umugore witwa Shanita na basaza be babiri umwe witwa Olivier undi akitwa Francois beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gufatwa na RIB bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwica Callixte Ndahimana wari umugabo wa Shanita. Shanita avuga ko mugabo we yamucaga inyuma cyane biza kumutera umutima mubi wo kumwicisha afatanyije na basaza be.Uyu mugore na Ndahimana bari bafitanye abana babiri, avuga ko umugabo we yakundaga indaya cyane ndetse ngo ubwo yapangaga umugambi wo kumwica na bwo yari azivuyemo. Ngo we na basaza be babiri bamwishe ku Cyumweru mu gitondo kandi ngo yari yaraye mu ndaya ataha bukeye.Ati: “Umugabo wange yari yarananiye ajya mu bagore kenshi kandi nkamusaba ko yabireka ntanyumve. Mu minsi ishize na bwo namufashe asambana n’umukozi wacu wo mu rugo.”Uyu mugore ukiri muto avuga ko umugabo we Callixte Ndahimana hari n’undi mugore yari yarubakiye inzu akajya ajyayo.Abanyamakuru bamubajije uko byaje kugenda kugira ngo ategure umugambi wo kumwica, undi avuga ko yamuganirizaga ku by’ubusambanyi bwe amusaba kubureka undi akinangira.Nyuma ngo uyu mugore yaje kubiganirizaho basaza be bemeranya na we ko bazamufasha ‘gukora icyo ari cyo cyose ikibazo kigakemuka.’ Ati: “Nabazaga umugabo na we akambwira ko amfitiye umugambi utari mwiza. Mufatira gahunda itari nziza. Nabonaga nta heza hange ni uko bintera umutima mubi.”Ngo yegereye basaza be bategura umugambi. Musaza we mukuru witwa Francois (uyu asanzwe ari umushoferi) avuga ko mushiki wabo yabasabye kuza bakarangiza cya kibazo.Ngo hari ku Cyumweru. Murumuna we muto yarinjiye afata uwo mugabo amupfukisha umusego mu maso undi ashatse kubarwanya mukuru we (Francois) amutera icyuma mu ijosi.Nyuma yo kwica Callixte Ndahimana bamushyize mu modoka bayisohora mu gipangu bayisiga hanze barayikinga barigendera.